mercredi 30 octobre 2019

Ubutegetsi bw’u Bwongereza bwakomeje kwerekana icyifuzo cyo kuva mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi, ariko bukomwa mu nkokora n’ibyifuzo by’abaturage n’abadepite badashaka ko buvamo.
Kwivana muri uyu muryango ni ikibazo gikomeye cyanatumye hacurwa umugambi wo kuzahungisha umwamikazi w’ubwami bw’u Bwongereza, Elizabeth II.
Nk’uko interuro iri mu ndirimbo yubahiriza ubwamo bw’u Bwongereza ivuga ngo Imana iturindire umwamikazi «God Save the Queen»! Niko Abongereza bari guteguta gutabara uyu muryango mu gihe abatumva kimwe n’ubutegetsi ibyo gutandukana na bagenzi babo b’abanyaburayi.
Byitezwe ko muri iki gihugu hashobora kuba imvururu zitewe n’uko Abongereza banze iyi Brexit. Umwamikazi azimurwa ajyanywe kure y’umurwa mukuru Londres hirindwa ko abari mu myigaragambyo n’imvururu mu mihanda ya Londres(hafi y’aho umwamikazi atuye hitwa Buckingham Palace) bateza umutekano muke wamugiraho ingaruka.
Aya makuru y’imvaho yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu.
Ibyo gutabara byihuse umwamikazi byari mu migambi ndetse no mu ntambara y’ubutita nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru 20 minutes.
Ibi  biratangazwa n’ibindi binyamakuru birimo  Sunday Times na Mail on Sunday ko Elizabeth II n’umugabo we, igikomangoma Prince Philip.
Umunsi utegerejwe n’uwa 29 Werurwe 2019 aho bizemezwa bidasubirwaho niba u Bwongereza buzivana cyangwa buzaguma muri uyu muryango.
Hari abasanga bigoranye ko buwivanamo kuko hari amasoko bwahomba n’ibindi bitandukanye mu gihr inteko yabyanze.
Aho uyu muryango wahungishirizwa haracyari ibanga.
U Bwongereza bwashatse kwivana muri uwo muryango kubera ko burambiwe imisoro butanga muri uyu muryango no gukumira urujya n’uruza rw’abagana iki gihugu.